
Holi Worship Music ni itsinda rishya ryo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mukuririmba rikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Hope of life international church muri Amerika indirimbo nshya basohoye kuri uyu wa mbere tariki 3 mutarama 2025 yitwa “Ndahimbaza Imana” yayobowe na Kadogo wamenyekanye muri Healing Worship Team akaza kwimukira muri Leta zunze ubumwe za Amerika

HolyRwanda.com iganira na Fidele Nzamu perezida wa Holi Worship Music yatangaje ko muri iyi ndirimbo nshya ubutumwa bashakaga guha abantu buri muri Zaburi 16:2 havuga ngo kumenya Imana ubwabyo bihagije kuko ariwo mugisha ukomeye, bakanabwira abatarakizwa ngo baze bumve Ubu buryohe cyangwa se umugisha uba mukumenya Imana
Iyi ndirimbo kuri ubu yageze kuri Youtube channel yabo yitwa HOLI WORSHIP MUSIC