
Umunya Brazil Marcelo Vieira da Silva JĂșnior ku myaka 36 y’amavuko kuko yabonye izuba kuwa 12,gicuransi 1988 akaba amaze gutangaza ko asezeye umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga akaba nta kipe yari afite akinira nyuma yo gutandukana na Fluminense y’iwabo muri Brazil.

Uyu mugabo wazamukiye mu ikipe ya Fluminense y’abato akayivamo ajya muri Real Madrid yo muri Esipanye mu mwaka wa 2007 aho yayikiniye kugeza mu mwaka wa 2022 yerekeza muri Olympiacos yo mu Bugereki, Marcelo yaje kugaruka mu mwaka wa 2023 yerekeza muri Fluminense yamureze kuva ari umwana ari nayo kipe ya nyuma yaherukagamo mu mwaka ushize aho yatandukanye nayo kubwo kutumvikana n’umutoza we, Marcelo wegukanye ibikombe byinshi mu makipe ye nka champions league eshanu na Real Madrid na shampiyona zitandukanye akongeraho na Copa Libertadores yatwaranye na Fluminense mu mwaka wa 2023 bakanagerana kuri finali y’igikombe cy’isi cy’amakipe.

Mu butumwa Marcelo yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse amagambo makeya cyane aho yashimiye umupira w’amaguru mu ndimi eshatu zirimo ururimi ruzwi nk’ikinyaEsipanye, ikinyaPortugal, n’icyongereza aho yagize ati “Obligado Futebol, gracias fĂčtbol, Thank you football”.