Image default
Imikino

AFC Bournemouth yakusanyije ibihembo byose

Ikipe ya AFC Bournemouth yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza mu bihembo byatanzwe kuri uyu wa 7, gashyantare na Premier league cyangwa ishyirahamwe ry’ikiciro cya mbere mu Bwongereza mu mupira w’amaguru iyi kipe yabyegukanye hafi ya byose.

Iyi kipe iri bihe byiza cyane kuko kuri ubu iri ku mwanya wa karindwi muri shampiyona n’amanota mirongo ine, Bournemouth rero ikaba yegukanye ibihembo bitatu muri bine bizwi ko bitangwa nk’ibihembo by’ukwezi ku b’itwaye neza aho iyi kipe umutoza wayo Andoni Iraola ariwe wabaye umutoza w’ukwezi, Justin Kruivert akaba umukinnyi mwiza waranze ukwezi kwa mbere ndetse na David Brooks akaba yahawe igihembo nk’umukinnyi watinze igitego cyiza mu kwezi Kwa mbere kwose mu mikino ya shampiyona.

Iyi kipe iri kugira umwaka w’imikino udasanzwe kuko kuri ubu usibye kuba iri ku mwanya mwiza ku rutonde rwa shampiyona gusa yanatsinze amakipe hafi ya yose akomeye usibye ikipe ya Liverpool iyoboye shampiyona uyu mwaka.

Related posts

Ibyo wamenya ku munyafurika rukumbi washyizwe mu bahatanira Balloon D’Or

Mugisha Alpha

Abafana ba Manchester United ubanza bagiye kwiruhutsa

Mugisha Alpha

Amakipe azaserukira imigabane aturukamo mu gikombe cy’isi yamaze kumenya amatsinda azakiniramo.

Mugisha Alpha

Leave a Comment