
Umuhanzi akaba n’umuririmbyi muri korari Ambassadors of Christ Uwase Natasha yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe na Promise. Ni ubukwe buteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2025 saa 9:00AM.
Natasha, umukobwa wa Muvunyi, Chairman wa korari Ambassadors, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitadukanye za Ambassadors by’umwihariko agakundirwa ubuhanga n’impano yo kuririmba agira mu gihe ayoboye zimwe mu ndirimbo z’iyi korari ikunzwe na benshi yaba mu Rwanda no hanze yarwo.

Nta gihe kinini cyari gishize uyu muhanzi ashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Azakomeza kukuba hafi’ aho agaruka ku byiringiro by’uburyo Imana itajya ijya kure y’abana bayo. Ni indirimbo yagizwemo uruhare n’abahanga batandukanye harimo Songa na we baririmbana muri Ambassadors of Christ Choir iboneka ku rubuga rwa youtube rwa ‘Muvunyi Quartet.’

Uretse kuba Ari umuririmbyi mwiza n’umuhanzi ukunzwe na benshi, Natasha kandi ni umuhanga mu kubwiriza no kwigisha ibyigisho bitandukanye.


Kanda hanio wumve indirimbo nshya ya Natasha UWASE ‘AZAKOMEZA KUKUBA HAFI’