Image default
Amakuru

AMBASADE Y’U RWANDA MURI AMERIKA YANYOMOJE AMAKURU AVUGA KO PEREZIDA KAGAME ATATUMIWE MU MASENGESHO YO GUSENGERA IKI GIHUGU

Ambasade y’u Rwanda yatangaje ko amakuru avuga ko Perezida Paul Kagame atatumiwe mu masengesho yo gusengera Leta zunze ubumwe z’Amerika ari ibihuha.

Ni amasengesho ngaruka mwaka azwi nka ‘USA National Prayer Breakfast’ yo gusengera iki gihugu muri rusange yabaye tariki ya 06 Gashyantare 2025  i Washington DC. Akaba yaritabiriwe na Donald Trump uyoboye iki gihugu.

Aya masengesho yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame wanahawe n’umwanya wo gusengera iki gihugu n’Isi muri rusange.

Ikigo ‘Von Batten-Montague-York, L.C’ gitanga ubujyanama mu bijyanye n’amategeko na politike muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, nyuma y’amasengesho cyatangaje ko Perezida Paul Kagame yari yatumiwe muri aya masengesho, ariko ubutumire bwe buza gukurwaho nyuma.

Iki kigo cyari cyatangaje ko ubutumirwe bwa Perezida Paul Kagame bwakuweho kubera ibikorwa bye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Mu butumwa Ambasade y’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yatanze, yanyomoje ibyatagajwe n’iki kigo ivuga ko ari ikinyoma. Yavuze ko “Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa. Umwaka ushize Perezida Kagame niwe wavuze ijambo ry’ibanze (muri aya masengesho). Abavuga ijambo ry’ibanze bahinduka buri mwaka, uyu mwaka havuze undi muntu. Umugore wa Perezida w’u Rwanda yatumiwe kugira ngo avuge isengesho muri uyu muhango. Kuvuga ko Perezida atatumiwe nta gaciro bifite.”

Ku wa 1 Gashyantare 2024, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye amasengesho nk’aya, ndetse Umukuru w’Igihugu ageza ijambo ku barenga 3500 bayitabiriye.

Related posts

Imana ikunda abanyarwanda!Watoto Children’s choir  igiye gutaramira I Kigali

Editor

Holi Worship Music yasohoye indirimbo nshya y’amateka

Christian Abayisenga

Umuramyi Elie Bahati, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo yise”NISEME NINI BABA”ASANTE” Ikubiyemo amagambo yo gushima Imana.

Christian Abayisenga

Leave a Comment