Image default
Imikino

Inshuti magara ya Mohamed Salah yahaye integuza Liverpool

Ikipe ya Liverpool iyoboye urutonde rwa shampiyona y’abongereza kugeza ubu, yahawe integuza n’umukinnyi wayihozemo ko iyi kipe ishobora kuba itazagumana umukinnyi mwiza wayo Mohamed Salahw’imyaka 32 uyoboye abafite ibitego byinshi kugeza kuri ubu.

Mu kiganiro umunya Croatia Dejan Rovren w’imyaka 35 wahoze akinira iyi kipe ya Liverpool yagiranye n’igitangazamakuru cyitwa Arabic Outlet winwin, yatangaje ko mugenzi we bahoze bakinana mu ikipe ya Liverpool Mohamed Salah akaba n’inshuti ye cyane ko ari hafi kuva muri iyi kipe amazemo imyaka isaga irindwi kuko yayinjiyemo mu mwaka wa 2017 ava mu ikipe ya AS Roma yo mu butaliyani.

Ni mu magambo Dejan Rovren yagize ati”ndacyeka agiye kugenda, kuko amahirwe yo kuba yagenda aruta ayo kuba yagumana na Liverpool”, ni nyuma y’uko ibiganiro ku kuba Salah yakongera amasezerano bitari byatanga ikizere kuko amasezerano afite azarangira muri iyi mpeshyi igiye kuza.

Related posts

Jadon sancho nyuma y’intizanyo yagarutse mu rugo

Mugisha Alpha

Dovbyk ibitego abishyiriye De Rossi

Mugisha Alpha

Haruna yagarutse gukina mu Rwanda

Mugisha Alpha

Leave a Comment