Umuramyi Israel Mbonyi usanzwe ari inshuti y’igihe kirekire n’umuramyi Adrien Misigaro bakoranye indirimbo yabo bwa mbere mu mateka yitwa Nkurikira.
Nkuko Adrien Misigaro yabitangaje kuri Instagram yiwe yavuze ko bamaze gukorana indirimo yitwa Nkurikira n’inshuti magara ye Israel Mbonyi.
Yagize ati “ nyuma y’imyaka myinshi turi inshuti, aho twaje guhinduka abavandimwe, njyewe na Israel Mbonyi twafatanyije mu bitaramo byanjye byinshi no mu birori bito ariko twari tutarakorana indirimbo kugeza magingo aya, benshi mwatubazaga impamvu tutarakorana indirimbo ndatekereza iki cyari cyo gihe cyiza. Indirimbo yacu noneho ngiyi yageze hanze.
Adrien yanashimiye abagize uruhare mu mushinga wikorwa ryiyi ndirimbo Nkurikira aribo Birindwa Jean Claude wamenyekanye nka BJC na Ishimwe Christian uzwi nka Khrisau na Yan Nick.
Iyi ndirimbo yasohokeye kuri youtube channel ya Adrien Misigaro iri mu mazina ye.