Image default
Amakuru

Sheikh Sindayigaya Mussa yatorewe kuba Mufti w’u Rwanda mushya

Sheikh Sindayigaya Mussa yatorewe kuba Mufti w’u Rwanda asimbuye Sheikh Salim Hitimana wari umaze imyaka umunani ayoboye Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC)

Mufti mushya Sindayigaya Mussa

Ni amatora yabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024. Sheikh Sindayigaya Mussa yagize amajwi 44, imfabusa ziba 9.

Aya matora asimbuye ayari ateganyijwe mu 2020 ariko agahurirana n’uko Isi yari mu bihe bya Covid-19

Sheikh Salim Hitimana wari Mufti w’u Rwanda, yatangaje ko yahisemo gukuramo kandidatire ye kuko yari amaze imyaka umunani ayobora umuryango w’abayisilamu mu Rwanda kandi akaba yizeye ubushobozi bwa Sheikh Sindayigaya Mussa.

Abasilamu batandukanye bari bitabiriye amatora
Abayisilamu batandukanye bari bitabiriye amatora

Mufti mushya w’u Rwanda mushya Sheikh Sindayigaya Mussa, yatangaje ko ashima imiyoborere y’uwo asimbuye na komite ye n’uburyo yahisemo kumwegurira amajwi ye muri aya matora.

Mu bandi batowe harimo Inama Nkuru igizwe n’abamenyi b’idini 61 barimo abo mu turere twose tugize igihugu n’abahagarariye ibyiciro binyuranye.

Ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu 2022, ryagaragaje ko abayisilamu mu Rwanda bangana na 2% by’abaturage bose.

Related posts

Israel Mbonyi yagaragaye yagiye kwamamaza Perezida Paul Kagame anasaba abamukunda kuzamutora

Editor

Fabrice & Maya bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, basohoye indirimbo yo gushima Imana bise”Nje gushima”

Christian Abayisenga

Umuramyi N Fiston, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo yise “NDI MURUGENDO”

Nyawe Lamberto

Leave a Comment