Image default
Indirimbo

Yavuye muri Grace Room yinjira muri Holy room! Nyuma ya depression Neema Umutesi yagarutse mu muziki

Umuramyi Neema Umutesi warumaze imyaka 3 adasohora indirimbo yagarukanye mu muziki indirimbo “Ndashinganye”

Kuri uyu wa 26/05/2024 ,umuramyi Neema yari umutumirwa ku Isibo FM mu kiganiro Holy room kiyoborwa na Abayisenga Christian wanangije n’ubundi iki kiganiro ku Isibo TV.Ni ikiganiro kuri ubu akorana na David Ndetse na Obededomu Frodouard usanzwe Ari umwanditsi wa paradise.

Gusa kuri ubu yakiranywe urugwiro n’abakunzi be nyuma yo kugarukana indirimbo”Ndashinganye”

Aganira na holyrwanda.com,Umutesi Neema yavuzeko iyi ndirimbo”Ndashinganye”Ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu Bose bari guca mu bibazo bikomeye nka Depression,Kubura urubyaro,intambara zituruka ku rushako rubi,gutinda gushaka n’ibindi bibazo byugarije isi.

Yagize ati”abo Bose baruhijwe,ndabamenyesha ko mu Mwami wacu Yesu Kristo dushinganye.

Ntacyo dukwiriye gutinya kuko Yesu Ari kumwe natwe ibihe byose.

Mu kiganiro Holy room,uyu muramyi ubwo yabazwaga ishimwe ry’umunsi yavuzeko yishimiye kuba Ari umukristo wo muri Grace Room akaba yatumiwe mu kiganiro Holy room.

Ubwo yabazwaga imvano yo kumara imyaka 3 atagaragara mu muziki,yabanje guceceka.Gusa nyuma yaje gusubiza abayisenga Christian ko byatewe na Depression yarafite n’ubwo yirinze kunjira mu mizi y’imvano yayo.

Yagize ati”Namenye ko ndwaye depression biturutse ku Nshuti yajye yari yansuye mu rugo irambwira iti”Ariko uziko urwaye depression?” Najye ndamusubiza nti”Hoya”! Gusa yavuzeko nyuma yaje kwigenzura agasanga Koko yararwaye depression(agahinda gakabije).Yavuzeko muriyo minsi yarafite ibibazo bitandukanye byatumaga akunda kuba wenyine Ndetse no kwigunga.Abajijwe icyamukuye muri ibyo bihe bikomeye yavuzeko Ari ugusenga no kwegera Imana akaba Ari n’umuti yatanze ku bantu Bose baba bari mu bihe nk’ibyo yararimo.

Uyu muramyi umutesi Neema kuri ubu abarizwa muri Grace Room Ministries Kwa Pastor Julienne Kabanda .

Yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2021 Aho yasohoye indirimbo”Ukwiriye gushimwa” Ndetse na “Nyobora” aza guhagarika umuziki imyaka 3 yose.

Related posts

Abaramyi bakomeye mu Rwanda, Mbonyi,Chryso, Gaby,Tonzi, Aime,Bosco Nshuti, Nkomezi…bahuriye mu ndirimbo”TURAJE”igizwe n’ amagambo yo gushima Imana kuby’ Urwanda rumaze kugeraho.

Nyawe Lamberto

Umuramyi Serugo Bihozagara Bonke yateguje abakunzi be umunezero mu ndirimbo”Ntahinduka”.

Editor

Burundi: Umuramyi Gisele Nishimwe wahundagajweho imigisha yinjiranye indirimbo”Narababariwe”

Editor

Leave a Comment