Image default
Indirimbo

Ibintu 3 byo kwitega  ku ndirimbo Israel Mbonyi na Adrien Misigaro bakoranye yitwa Nkurikira

Tariki 26/5/2024 I saa munani z’amanywa nibwo Adrien Misigaro na Israel Mbonyi basanzwe ari inshuti nkuko byatangajwe na Adrien kuri Instagram bashyize hanze indirimbo yitwa Nkurikira indirimbo yari itegerejwe n’abantu benshi.

Dore ibintu 3 ugomba kwitega kuri iyi ndirimbo.

  1. Izakundwa cyane

Aba bahanzi bose basanzwe indirimbo zabo zikundwa nabo ubwabo bakagira  igikundiro Imana yabasize, kuba bahuje imbaraga bimeze ni abanyagikundiro babiri bahuye bizatanga igikundiro kikubye.

2.Guhembura imitima

Iyi ndirimbo nkurikira isohotse mu gihe imitima ya benshi yuzuye ubwoba itewe no gukomera k’ubuzima buri hanze aha, benshi bishwe n’agahinda imitima yabo irihebye kandi irahungabanye. Iyi ndirimbo kubera ubutumwa bw’ihumure n’inkomezi izaba indirimbo izahembura imitima ya benshi bizagaragarira mu ibitekerezo n’ubuhamya abantu bazandika kuri youtube.

3. Izuzuza Views Miliyoni mu kwezi kumwe

Kubera ubuhanga bw’abahanzi bakoze iyi ndirimbo, nayo Imana ikayiha umugisha igasohoka ari nziza inaryoshye nkuko abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana babitangarije HolyRwanda iyi ndirimbo izarebwa cyane kuburyo mukwezi kumwe izaba yarujuje abantu miliyoni bayirebye umubare abakunzi b’umuziki basigaye bafata nk’umubare ugaragaza ko indirimbo iwugize iba yarebwe,  kuri ubu imaze amasaha 21 yonyine imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 83.

Iyi ndirimbo nkuko yahuriyemo abaramyi  babiri basanzwe ari inshuti, ubushuti bukarenga bukaba ubuvandimwe, kugira ngo igere kure kandi kuri benshi birasaba ko bose bazashyiramo imbaraga mukuyimenyekanisha haba kuri Israel Mbonyi na Adrien Misigaro

Related posts

Kwinjira ni Ubuntu! byinshi ku gitaramo ‘Made in Heaven’ cya Papy Clever na Dorcas batumiyemo Chryso Ndasingwa na True Promises.

Nyawe Lamberto

See Muzik yasohoye indirimbo”Remind me(Nyibutsa) atanga umuti urambye wo kuryana seen

Editor

Abaramyi Fabrice J Mporeza na Shaka M Olivier bahuje imbaraga basaba abari mu bibazo kwizera Yesu

Editor

Leave a Comment