Image default
Ibitaramo

Umuramyi Antoinette Rehema yatigishije inkike z’i Yeriko mu ndirimbo”Impozamarira”

Nyuma y’amezi makeya asohoye indirimbo”Simaragido”Umuramyi Antoinette Rehema yongeye guhanurira abakunzi be mu ndirimbo”Impozamarira” Ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure ku bantu bafite kwiheba Ndetse no gutentebukishwa n’ibihe barimo.

Mu kiganiro kirekire yagiranye na Holy Rwanda.com ,Antoinette Rehema ubwo yabazwaga ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo yagize ati”

Ubutumwa burimo ni ubwo kumenyesha abatarakizwa ko Uwiteka abategerezanije ubwuzu n’urukundo rwinshi cyane naririmbye mbereka ko no hanze y’agakiza narindiyo ariko ntakizima nahabonye nta heza haruta aho Imana Ituye. Ntago bahejwe na gato nimuze ahari ubuzima kuko Umukiza wacu azabaha n’Impozamarira abatarakizwa nimuze murugo ntago muzabyicuza . Nasoje nsoza sinzigera ndambirwa kuba munzu ya Data Uwampamagaye

Yakomeje agira ati”Ubuzima bw’umwuka muriyi minsi bwajemo amayobera menshi ibinyoma ubuyobe no kwishushanya! Bigoye cyane kumenya ukuri! Icyo nabatangariza nuko Uwiteka uko yarari ejo nuyu munsi nikwari ninako Azahora ibihe nibihe. Urukundo rwe nirwarundi imbabazi ze zirahari kandi Aracyasohoza icyo avuze ntabeshya!! Nabwira abantu b’Imana gushaka Umwami bwayo batarebeye ku munyu uwatiwe wese! ( gushaka Imana kugiti cyawe) kandi ukatushaho gushakashaka ubwami bwayo no kubikora neza binezeza umutima w’Imana. Harimo uburyohe mu Mana busumba ibyuzi byose byakuryoheye mubuzima bwo ntibugereranwa!!*

Ubwo yabazwaga abakunzi ba Gospel bakiriye kugaruka kwe mu muziki nyuma y’Impanuka ikomeye yakoze akamara igihe atagaragara mu muziki,yagize ati”Ndashima Imana aho Igejeje Ikora Ibihambaye nubuntu Iri kungirira Ikankoresha, gusa umurimo ni mugari Album sindanayigeza hagati bivuze ngo Ibyiza bindi biri imbere dukomeze kubisengera. Yaboneyeho no gusubiza abibaza igihe cyo kuzamurikira Album,Yagize ati”Album sinayimurika ntaramurikira ibiyigize byose kuko Bidahindutse indindimbo zayo zizasozanya nuyu mwaka. Ubwo Kuyimurika Uwiteka Abishimye byaba muwundi mwaka gusa Igihe kitarahishurwa Tuzakimenyeshwa

Yaboneyeho no guteguza abakunzi be kuzasohora indirimbo z’igiswahili,igufaransa Ndetse n’icyongereza mu minsi iri imbere.

Antoinnette Rehema ni izina rimaze kuganza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Akunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirangajwe imbere na “Kuboroga” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 52 kuri Youtube. Muri iyi ndirimbo atakambira Imana ngo itabare itorero kuko ryabaye itongo, gusenga bikaba byarabaye umugenzo.

Ati “Ko mbona inkike zibaye amatongo intwari ku murimo zagiye hehe? Zagiye hehe? Ko gusenga byabaye umugenzo, icyizere cyo kurama cyava hehe? Cyava hehe? Turanyazwe bagenzi, dukozwe n’isoni, kuko twataye igicaniro, mutebuke tuboroge, dutakambe ku bw’itorero dore ryabaye itongo, wenda amarira yacu namwe Imana yayumva”.

Uretse kuboroga,uyu muramyi akaba yarashyize hanze Simaragido Ndetse n’ibinezaneza yatigishije inkuta z’I Yeriko doreko yayikoreye promotion mu rwego rwo hejuru ubwo yari I Kigali afatanyije na Trinity for Support isanzwe imufasha mu bikorwa byo kwamamaza ibihangano bye.

Related posts

Umuramyi PEACE HOZY, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo nshya “HOZANA”

Nyawe Lamberto

SCOVIA shobora gukurikira DORIMBOGO atitonze. Bishop RUGAGI ni umukozi w’ Imana ntakamumenyere, EV XAVIER Rutabagisha atanze inama kuri iki kibazo.

Nyawe Lamberto

Ben na Chance bakiranwe urukundo rwinshi mu gihugu cya Ausralia aho bagiye gutaramira abakunzi babo mu gitaramo bise “ZABURI YANJYE Australia Tour”

Nyawe Lamberto

Leave a Comment