Iki Gitaramo Cyateguwe Na Ucc Niboye Worship Team Abaramyi Batozwa Na Apotre Charles Rwandamura,Kikaba Cyitwa Genesis Live Recording Concert Kizaba Tariki 9 Kamena 2024 Aho Kizitabirwa N’abaramyi Bakunzwe Barimo Josh Ishimwe, Rene&Tracy Na Grace Nyinawumuntu N’abandi Benshi.
Ucc Niboye Worship Team Ni Itsinda Ry’abaramyi Rikorera Umurimo W’imana Mu Itorero Rya United Christian Church Riyobowe Na Apotre Charles Rwandamura, Iri Tsinda Ni Itsinda Ririmo Abaririmbyi Babahanga Kandi Rigira Indirimbo Nziza Zihembura Imitima.
Iki Gitaramo Kizabera Ku Cyicaro Gikuru Cy’itorero Ucc Kiri Kicukiro Niboye, Tariki 9 Kamena 2024 Guhera I Saa Cyenda Aho Kwinjira Ari Ubuntu.
Nkuko Ubuyobozi Bwa Ucc Niboye Worship Team Bwabitangarije Holyrwanda.Com, Muri Iki Gitaramo Bazifatanya N’abaramyi Bakunzwe Nka Josh Ishimwe, Umuryango Wa Rene Na Tracy,Grace Nyinawumuntu,Worship Team Ucc Gikondo, Imigezi Y’ubugingo Choir,Blessed Choir,Planet Shakers,Blessed Generation.