Umukinnyi mpuzamahanga w’umufaransa Paul Labile Pogba w’imyaka 31 wari umaze igihe kirenga umwaka mu bihano yahawe ubwo yakiniraga Juventus yababariwe.
Amakuru dukesha umwanditsi Fabrizio Romano n’ibinyamakuru bikomeye ku mugabane w’Iburayi, byanditse ko uyu mugabo wahagaritswe gukina umupira azira kugaragarwaho imiti yongera imbaraga mu mubiri kandi bitemewe akaba we yaravuze ko byaturutse ku cyo kunywa yafashe muri Leta zunze ubumwe z’amerika ubwo yari yasohokeyeyo mu gihe yari mu mvune.
Uyu mugabo yari yahanishijwe kumara imyaka ine atagaragara mu kibuga aho byatunguye benshi kuko iki gihano kitabagaho na mbere gusa ubu igihano cyikaba cyakuwe ku myaka ine cyikaba amezi 18, bikaba biteganijwe ko azagaragara mu kibuga mu kwezi Kwa gatatu umwaka utaha.