Kuri uyu wa mbere tariki 23 nzeri 2024, abaramyi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bahuje amaboko bakorana indirimbo y’ ibihe byose ku Rwanda, ni indirimbo igizwe n’ amagambo yo gushima Imana kubw’ ibyiza yagejeje ku gihungu cy’ Urwanda
Iyi ndirimbo yiswe”Rwanda Shima Imana [TURAJE]”bayikoze nyuma y’ uko mu Rwanda hagiye kubera igiterane gikomeye cyo gushima Imana ku bwa byinshi yakoreye u Rwanda. Ni giterane, kizaba ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024 kuva saa Munani z’amanywa kuri Stade Amahoro. Imiryango izaba ifunguye kuva saa tanu za mu gitondo.
Ni muri urwo rwego rero abaramyi bafite amazina aremereye mu Rwanda biyemeje guhuza imbaraga bagashyira hanze indirimbo ikubiyemo amashimwe y’ibyo Imana yakoreye u Rwanda mu myaka 30 ishize.
Muri abo baramyi, Aimé Uwimana , Israel Mbonyi , Chryso Ndasingwa , René Patric , TONZI , Gaby Kamanzi , Prosper Nkomezi , Bosco Nshuti , Christian J Irimbere , Ben & Chance , James & Daniella. Ni giterane kigiye kuba nyuma y’imyaka 5 kitaba, ibituma biba impamvu ikomeye yo guhurira hamwe nk’ abanyarwanda hakabaho gushima Imana, kubw’ ibintu byinshi kandi byiza igihugu cyacu cyagezeho mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994″.
Iki gikorwa kizahuriza hamwe abayobozi mu nzego za leta, abikorera ,abayobozi b’amadini n’ amatorero, kimwe n’abaturage b’ingeri zose, mu gushimira Imana ku mahoro, umutekano, n’iterambere ry’ubukungu igihugu cyacu kimaze kugeraho.
Rwanda Shima Imana 2024 yateguwe na PEACE PLAN ifatanije na Rwanda Leaders Fellowship. Amb. Dr. Charles Murigande akaba ariwe Muhuzabikorwa wayo. PEACE PLAN RWANDA itegura iki giterane, yashinzwe n’abarimo Pastor Rick Warren uyoboye itorero rya Saddleback riherereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Iyi ndirimbo wayisanga kuri Youtube channel ya Chryso Ndasingwa niya Aime Uwimana.k Tuzahurire kuri Stade amahoro ku cyumweru tariki 29 nzeri, Muze tujye gushima.
Ushobora kuyireba unyuze hano.