Image default
Indirimbo

Abaramyi Fabrice J Mporeza na Shaka M Olivier bahuje imbaraga basaba abari mu bibazo kwizera Yesu

Fabrice mporeza na Shaka Olivier

Umuramyi Fabrice J. Mporeza wakunzwe mu ndirimbo Masiya wangu na Shaka M Olivier bakoranye indirimbo Ndakwiringiye irimo ibanga ryo kwikomeza no kwiringira Yesu nk’intwaro ikomeye.

Fabrice Mporeza wasabye abantu kwizera Imana

Iyi ndirimbo yagiye kumuyoboro wa Youtube wa Fabrice Mporeza kuri uyu wa Gatatu ahagana saa kumi ku isaha yo mu Rwanda, ikaba ari indirimbo yasohotse ari amajwi n’amashusho, amashusho aryoheye amaso..

Muri iyi ndirimbo bumvikana bavuga ngo” ni wowe undwanirira Mwami,ndetse mpeshwa amahoro nawe, uri umungeri ujya undagira mwami. Fabrice agakomeza avuga ngo Izina ryawe Yesu ni umunara muremure abakiranutsi bahungiraho, ati ntutinye nshuti yanjye Imana irikumwe nawe.

Fabrice aganira n’ikinyamakuru HolyRwanda.com yasabye abantu kutiringira amafaranga n’ibindi byo ku Isi cyangwa ngo birwanirire abasaba gusaba Imana ikabarwanirira.

Shaka M Olivier wanditse iyi ndirimbo

Iyi ndirimbo yari isanzwe yaranditswe na Shaka M Olivier nyuma yuko Fabrice J Mporeza ayumvise agakomezwa n’amagambo ayirimo yafashe umwanzuro wo kuyisubiramo.

Related posts

Korali ‘El Bethel’ ya ADEPR Kacyiru, igiye gukora igiterane kidasanzwe yise “Tehillah Live Concert”

Nyawe Lamberto

Umuramyi Serugo Bihozagara Bonke yateguje abakunzi be umunezero mu ndirimbo”Ntahinduka”.

Editor

Martin Mugisha yashyize hanze indirimbo yavuye mu nzozi

Editor

Leave a Comment