Jado Sinza wakunzwe mu ndirimbo Ndategereje n’izindi nyinshi nyuma yuko atangaje ko yatangiye umushinga w’ubukwe na Umulisa Esther baririmbana muri New Melody Choir rimwe na rimwe wamufashaga no mu ndirimbo ze bashyize hanze itariki y’ubukwe aho batangaje ko buzaba tariki 21/9/2024 kuri ubu bakurikijeho gushyira hanze ubutumire bw’ubukwe bwabo
Ubutumire bwabo ikinyamakuru HolyRwanda.com bwamaze kubona bugaragaza ko ubukwe ntacyahindutse buzaba tariki 21/9/2024 aho gusaba no gukwa bizabera kuri MEZ PARK saa tatu, gusezerana mu rusengero bikaba saa munani z’umugoroba kuri ADEPR Remera naho gusangira no gutarama bikaba saa kumi n’imwe kuri MEZ PARK
Jado Sinza na Esther Umulisa basoje ubutumire babwira abantu ko kubana nabo ari umugisha