Ku nshuro ya mbere abantu 30 bashinzwe abakozi mu bigo bitandukanye bazwi nkaba Human Resources mu rurimi rw’icyongereza kuri uyu wa Gatanu bahuriye mu mujyi wa Kigali mu gikorwa cyiswe People Matters Kigali Rwanda aho bamenyanye,banaganira ku mbogamizi bahura nazo mu kazi kabo baranunganirana bahana amakuru agezweho mu bigo byabo.
Steven Murenzi wateguye iki gikorwa yavuze ko kizajya gihoraho mu rwego rwo kugira ngo abashinzwe abakozi baganire ku iterambere ry’abakozi n’ibigo bakorera ariko bikazajya biterwa nabazitabira ndetse n’abayobozi b’ibigo
Aba bashinzwe abakozi bahuye mu gihe icyorezo cya Covid 19 cyahungabanyije ubukungu bw’ibigo bakorera bitera ingaruka zirimo guhungabana kubukungu no guhungabana ku bakozi babyo aho bamwe babuze akazi abandi bagabanyirizwa imishahara.
Muri iyi nama bongeye kwibukiranya ko deparitema ishinzwe abakozi igomba kwitabwaho kuko ari ingenzi cyane iyo itameze neza bigira ingaruka ku iterambere ry’abakozi n’ibigo bakorera
Amwe mu mafoto y’abitabiriye