Image default
Ibitaramo

Ababwirizabutumwa choir yateguje umunezero mu gitaramo cy’amateka”urakomeye MEGA concert

Ababwirizabutumwa choir yateguje igitaramo cyiswe”Urakomeye Mega Concert”

Ababwirizabutumwa choir ibarizwa mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 ku muhima yateguje igitaramo cyiswe”Urakomeye Mega Concert”.

Ni igitaramo giteganyijwe kuwa 1 w’isabato le 30/06/2024 guhera saa Saba z’amanywa Aho iyi korali izifatanya n”Andi makorali akomeye abarizwa muri iri torero mu gitaramo cyo guhimbaza Imana.

The way of hope choir,Abahamya ba Yesu Choir,Messengers Singers Ndetse n’abakurikiye Yesu Choir bakazifatanya na Ababwirizabutumwa choir muri iki Gitaramo cy’akataraboneka.

Kuri uyu wa 1 le 17/06/2024,iyi korali yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyibanze kuri iki Gitaramo Ndetse n’indi mishinga iyi korali iteganya.

Ifoto n’abanyamakuru

Ni ikiganiro kitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’iyi korali Nka
Sankara Gerrard ushinzwe Iterambere,Ndagijimana ushinzwe Imiririmbire,Habineza Jean Pierre Umuyobozi mukuru w’iyi korali,Murasira Emmanuel Umuyobozi w’ungurije, Arsene Tuyishimire umuyobozi w’ikinyamakuru Itabaza nawe uyibarizwamo
Ndetse n’abandi.

Amavu n’amavuko ya korali ababwirizabutumwa

Korali ibarizwa mu muhima,Yatangiye ivugabutumwa mu mwaka wa 1986,iyi korali kuri ubu ibarizwa Mu itorero rya Muhima intara ya Muhima,Aho Kuri ubu igizwe
N’abaririmbyi 33 , ikagira n’abandi barindwi bari mu imenyerezwa.

Ni korali y’ubukombe doreko imaze gusohora Vol 9 zamajwi Ndetse n’izindi 6 z’amashusho

Ni korali yakoze Ibiterane n’amavuna bitabarika,ivuga ubutumwa, hirya no hino mu gihugu Ndetse no hanze yacyo.

Uretse kuririmba,iyi korali ikora Ivugabutumwa rinyuze mu bikorwa by’urukundo.Abagize iyi korali biyemeje gukora igikorwa ngarukamwaka cyo kuremera no guhumuriza nibura umuntu umwe mu bantu bagizweho ingaruka na Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994,ibi bikorwa mu minsi ijana yateganyijwe, Aho akenshi biba mu kwezi Kwa Kane cyangwa mu kwezi Kwa gatanu .

Iyi korali Kandi Ikaba yarigeze kubakira inzu umwe mu bakecuru bintwaza bo mu karere ka Kamonyi akaba yarayishyikirijwe yuzuye.

Nk’uko byasobanuwe n’abayobozi b’iyi korali,Iyi korali yakoze ibiterane bikomeye Ndetse n’amavuna I Kigali no hanze yayo.Rimwe mu mavuna yasize amateka akomeye ni amavuna yabereye
I rubengera Yasize habonetse abantu 95 bakiriye agakiza havuka na Korali.

Andi mateka atazibagirana ,ni igiterane cyabereye ku muhima gisiga intama zigera kuri 60 zije mu rwuri rwa Kristo.

Mu myaka yashize,iyi korali yasohokeye mu gihugu cy’U Burundi mu biterane byatumye benshi bahezagizwa hakizwa abarenga 300.

Bagaruka kuri Iki Gitaramo giteganyijwe kuwa 30/06/2024 mu ihema rya Kaminuza ya INILAK, Ubuyobozi bw’iyi korali bwasobanuye ko iki gitaramo kizamurikirwamo vol 6 yitwa “Urakomeye “.
Aho basobanuye ko bateguye buri cyose kugirango abakunzi b’iyi korali bazabashe kumva ubutumwa bwiza bunyuze mu ndirimbo nziza z’iyi korali mu buryo bwa live Ndetse n’ijambo ry’Imana.

Olivier Baganizi wa Isango Stars&Isango TV yabajije impamvu bahisemo gukorera igitaramo muri INILAK Ndetse kigashyirwa ku munsi wa 1 w’isabato ufatwa nk’umubyizi.

Yasubijwe ko cyashyizwe kuri uriya munsi kugirango ivugabutumwa rigere ku muntu wese
Impamvu iki Gitaramo cyashyizwe kuwa 1 w’isabato,hasobanuwe ko Ari uburyo bw’ivugabutumwa bwagutse kugirango n’abandi Bose batari abadivantisiti bitabire iki gitaramo.
Sankara Yongeyeho ati”Mwagiye mu mahema menshi, ku mpamvu zitandukanye,harimo ubukwe,ariko ririya hema rya INILAK muzarizamo kwifatanya natwe Kandi muzanezerwa.

Justin Belis wa Flash FM yagaragaje impungenge z’ijambo live rikomeje gukoreshwa n’abanzi n’amakorali ategura ibitaramo nyamara abantu baza mu bitaramo bagatungurwa no gusanga Atari live .Aha yatse ibimenyetso byerekana ko abazitabira iki Gitaramo bazanyurwa n’umuziki wa live.Yasubijwe ko iyi korali isanzwe ikora ibitaramo bya live Aho mu majwi yabo meza y’umwimerere bifashisha ibicurangisho byose birimo Senti,guitar,saxophone Ndetse na drums Aho batanze urugero rw’igitaramo cya live bakoreye I Nyamirambo.

Umuyobozi w’iyi korali Yavuzeko abazaza muri iki Gitaramo bazanyurwa n’umuziki mwiza wa live.

Gadeon umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabajije niba kuba muri iri torero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 badakunze gutumira abahanzi bitafatwa nko kubatsikamira,doreko iri torero rizwiho kugira abaramyi b’abahanga nka Phanuel,Vumilia,Celine ,Sanze Eleda,Celine,El Cluz n’abandi..Yasubijwe ko mu bitaramo iyi korali iteganya mu minsi iri imbere bazatumiramo abahanzi.

Kuba batishyuza mu bitaramo byabo doreko muri iki Gitaramo kwinjira bizaba Ari Ubuntu, Umunyamakuru wa itabaza ubarizwa muri iri torero yasobanuye ko mu itorero ry’abadivantisiti kwishyuza bitemewe,gusa avuga ko amakorali n’abahanzi bemerewe gukoresha uburyo buzwi nka fund rising
Bugamije gushyigikira amakorali n’abahanzi doreko yavuzeko Mu kwezi Kwa 12 hasohotse amabwiriza muri iri torero abuza kwishyuza ibitaramo.

Ku kuba ibitaramo bisaba kwirya ukimara harimo no gukodesha abacuranzi,umwe mu bayobozi yagize ati”Abacuranzi bacu ni abacu ntitujya mu biciro ngo duciririkanye

Yongeyeho ati” Ntidushaka kuzagurisha indirimbo ,indirimbo 1 ugiye kuyigura ntiwabona amafaranga uyigura.Undi muyobozi yavuze ko Uzitabira igitaramo wese agakenera DVD y’indirimbo azayibona mu buryo bumworoheye Kandi bijyanye n’ubushobozi afite.

Nka holy rwanda.com twifurije ababwirizabutumwa choir kuzaronka iminyago myinshi.

Related posts

AKALIZA,Umuramyi ukiri muto, yasubiyemo indirimbo “MAJINA YOTE MAZURI” ya Naomie na Dedo ikoranye ubuhanga.

Nyawe Lamberto

Korali Hoziana y’i Nyarugenge yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo Papy Clever&Dorcas na Shalom

Nyawe Lamberto

Korali Goshen  ya ADEPR Kibagabaga, yateguye igiterane gikomeye kizarimbamo umuhanzi Alex Dusabe

Christian Abayisenga

Leave a Comment