Akaliza Shimwa Gaella, umwana w’umukobwa ukiri muto ufite impano idasanzwe yo kuririmba, yasubiyemo indirimbo ‘MAJINA YOTE MAZURI’ ikaba indirimbo y’ abahanzi Naomie na Dedo bakomoka mu gihugu cya Uganda.
Akaliza,Usibye kuba umuhanzi ku giti cye,yamamaye mu gusubiramo indirimbo z’ abahanzi b’ibirangirire bo hirya no hino ku isi, baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Indirimbo”MAJINA YOTE MAZURI”ni indirimbo yamamaye mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba cyane cyane mu gihugu cya Uganda,Kenya, Tanzania, na hano mu Rwanda, kuko imaze kurebwa n’ abasaga miliyoni 22 ku rubuga rwa Youtube.
Mu kiganiro Akaliza yagiranye n’Umunyamakuru wa Holyrwanda, abazwa ku mpamvu yatumye asubiramo iyi ndirimbo, yagize ati’’ iyi ndirimbo Majina Yote y’abakozi b’ Imana Naomie na Dedo bo muri Hymnos,nayisubiyemo kubera ko nayikunze bitewe nuko harimo ubutumwa bwiza, bwafasha abantu kwegera Imana,nkumva irimo iratwigisha ukuntu amazina y’Imana ari meza, ndetse n’ ukuntu ubwayo Imana ari nziza,ikanatwigisha gukomeza kubana n’ Imana no kuyegera.
Yakomeje agira ati’’Naomie,Dedo na Hymnos yose ndabashimira, kubw’ ubutumwa bwiza mugenda mukora muri iy’isi,Imana ijye ikomeza ibane namwe kandi ikomeze no kubashyigikira mu bihangano byanyu byose.
Ubusanzwe Akaliza yamamaye muri Korari Injiri Bora akaba n’umwe mu baririrmbyi b’imbere cyane bayobora indirimbo. Injili Bora ni imwe mu ma korali akomeye ya hano mu Rwanda kubera ibihangano byayo byamamaye hirya no jino ku isi ndetse byubaka Imitima ya benshi kubera ubuhanga bwabo bugaragarira mu miririmbire yabo. Ibarizwa mu itorero EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda) Paruwase ya Gikondo.
Akaliza umaze kugira Imyaka 10 y’ amavuko, akomeje umurimo wo gukorera Imana, mu buryo bwo kuyihimbaza no kuyiramya, abinyujije mu mpano Imana yamuhaye yo kuririmba.
Umva indirimbo ‘MAJINA YOTE MAZURI’ yasubiwemo na AKALIZA