Image default
Imikino

Amavubi ashobora kuba yashaka undi mutoza vuba aha

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’urwanda amavubi Frank Torsten Spittler w’imyaka 62 nyuma y’umukino ikipe y’igihugu amavubi yanganyije na Nigeria yatangaje ko agiye gusezera umwuga we wo gutoza mu minsi mikeya itarenga amezi abiri agiye kuza.

Ni nyuma y’uko uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy’ubudage yari amaze gufatwa nk’umwiza mu batoza baherukaga mu Rwanda gutoza amavubi,yatunguye benshi atangaza ko nyuma y’uko amasezerano ye azaba arangiye azahita asezera ku mwuga wo gutoza mu magambo yagize ati”nzasezera ku mwuga wanjye wo gutoza nyuma y’uko amasezerano yanjye azaba arangiye yo gutoza amavubi”.

Uyu mugabo umaze gutoza imikino umunani agatsindwamo umwe gusa akaba anayoboye itsinda ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 ntiharamenyekana niba aramutse ahawe andi masezerano yamugumisha mu Rwanda yayemera.

Related posts

Nyuma y’igihe kitari gito De Gea asubiye mu kibuga

Mugisha Alpha

Umuramyi Nkomezi Alexis yongeye kuvuga ukwera kw’Imana mu ndirimbo nshya yitwa Ur’Uwera

Editor

Muhozi Fred mu mwambaro mushya w’ikipe ikomeye

Mugisha Alpha

Leave a Comment