Umusifuzi w’umwongereza Antony Taylor w’imyaka 45 wasifuye umukino wa Chelsea na Bournemouth kuri uyu wa 14,nzeri mu mikino ya Premier league umunsi wa kane yaraye atanze amakarita yatunguye benshi ku bwinshi bwayo.
Uyu mugabo yahawe impamyabushobozi n’uburenganzira bwo gusifura shampiyona y’abongereza ikiciro cya mbere mu mwaka wa 2010 naho aza guhabwa indi mpamyabumenyi itangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) yo gusifura imikino mpuzamahanga mu mwaka wa 2013, uyu mugabo yatanze amakarita cumi n’ane mu mukino umwe ku mpande zombi aho umutoza wa Chelsea Enzo Maresca,Fofana,Cucurella,Robert Sanchez, Jackson, Colwill, Sancho ,Renato Veiga na Joao Felix bose babonye amakarita y’umuhondo.
Uyu mugabo uzwi ho kutavugirwamo n’abakinnyi ndetse n’abatoza akunze kugarukwaho kubera gusifura atanga amakarita menshi mu bakinnyi by’umwihariko imituku idasobanutse bibabaza abakunzi b’ayo makipe aba ari gusifurira.