Apostel Mignone Kabera,umushumba mukuru w’ itorero Noble Family Church, wanashinze umuryango Women Foundation Ministries, yatumiye umuhanzi Gentil Misigaro mu giterane cy’iminsi itatu yise ‘Connect Conference’ giteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku wa 1 kugeza ku wa 3 Ugushyingo 2024.
Ni giterane kizabera mu Mujyi wa Portland uherereye muri Leta ya Maine ahitwa Holiday Inn. Usibye Gentil Misigaro uzataramira abazitabira iki gitaramo, hazanitabira umuramyi Willy Uwizeye nawe uhagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, naho Prophet Ken Muyaya niwe uzigisha muri iki gitaramo.
Ibiterane nk’ibi bya ‘Connect Conference’ Apôtre Mignone amaze iminsi abitangije ndetse igiheruka cyabereye mu Bwongereza kuva ku wa 14-15 Nzeri 2024.
Ni igiterane cyitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye mu gihe cyari cyatumiwemo abahanzi nka Israel Mbonyi na Aime Uwimana.
Apostle Mignone, amenyerewe mu gutegura ibiterane bikomeye binarimo icyo yise ‘All women together’ cyubatse izina rikomeye mu Rwanda.
Umuramyi Gentil Misigaro, watumiwe muri iki giterane, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zahembuye benshi zirimo ‘Biratungana’, ‘Hari imbaraga’, ‘Buri munsi’, ‘Umbereye maso’, ‘Turning everything around in my favour’ n’izindi.
Umva indirimbo ya Gentil Misigaro…
Umva indirimbo ya Willy Uwizeye…