Apotre Apollinaire Habonimana waririmbye indirimbo zahembuye imitima ya benshi yageze mu Rwanda aho aje kwitabira igitaramo cyiswe Transformation cyateguwe na Fabrice na Maya.
Uyu muramyi wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘’ Negereye Intebe yawe, Imana niyo buhungiro n’izindi’’ yageze mu Rwanda we n’umugore we kuwa Kane tariki 30/5/2024 aturutse mu gihugu cy’u Burundi aho yakiriwe na Fabrice arinawe wamutumiye mu gitaramo.
Mu mashusho yanyujije kumbuga nkoranyambaga yatumiye abantu ngo bazaze ari benshi kuko Imana izahembura imitima muri iki gitaramo.
Iki gitaramo kizaba kucyumweru tariki 2/6/2024 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba, aho kuri ubu amatike yo kwinjira ari kugurishwa kandi uyiguze mbere ahabwa igabanyirizwa.
Kugura ticket wakanda *797*30# hari izigura ibihumbi bitanu n’ibihumbi makumyabiri na bitanu by’u Rwanda ariko k’umunsi w’igitaramo zizaba ziyongereye.