Image default
Imikino

APR FC yageze ku mukino wa nyuma

Muri CECAFA Kagame Cup2024 iri kubera mu gihugu cya Tanzania aho ikipe y’igisirikare cy’urwanda y’umupira w’amaguru APR FC yatsindiye gukina umukino wa nyuma(final) y’icyi gikombe ifite inshuro ebyiri.

Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa gatanu taliki 19, nyakanga saa munani za hano mu Rwanda nibwo ikipe ya APR FC yakinaga na Al Hilal FC yo mu gihugu cya Sudan bikarangira APR itsinze kuri za Penalite eshanu kuri enye za Al Hilal FC, ni nyuma y’uko banganyije ubusa ku busa, penalite za APR FC zatewe ndetse zinjizwa n’abanyarwanda bane aribo Ndayishimiye Dieudonne(nzotanga),Niyigena Clement,Elie Kategeya,Byiringiro Gilbert n’umukinnyi w’umunyamahanga Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania, umuzamu wa APR FC Pavelh Ndzila yaje gufata Penalite ya nyuma ya Al Hilal afasha ikipe ye kugera ku mukino wa nyuma .

Ikipe ya APR FC nyuma yo kwegukana insinzi izakina umukino wa nyuma w’icyi gikombe cya CECAFA cyitiriwe umukuru w’igihugu cy’urwanda KAGAME Paul ku munsi wo kucyumweru ubwo nitsinda izegukana ibihumbi mirongo itatu by’amadolali y’America.

Related posts

Mbappe yakiriwe mu buryo budasanzwe i Madrid

Mugisha Alpha

Haruna yavuze ku gusezera kwe

Mugisha Alpha

Kwizera Jojea azanye inkuru nziza mu mavubi

Mugisha Alpha

Leave a Comment