Umukinnyi ukina hagati mu kibuga w’umwongereza Ross Barkley w’imyaka mirongo itatu n’umwe y’amavuko yaraye atsindiye ikipe ye ya Aston villa mu marushanwa y’amakipe yabaye ayambere mu bihugu byayo I burayi azi nka UEFA champions league nyuma y’uko yakabaye Ari gukina mu kiciro cya kabiri I wabo mu Bwongereza iyo iyi kipe itamugura.
Uyu musore wavukiye mu mugi wa Liverpool mu Bwongereza, mu mezi arindwi gusa ashize ikipe yakiniraga ya Luton Town yamanuwe mu kiciro cya kabiri nyuma y’uko itabonye amanota ayifasha kuguma mu kiciro cya mbere mu mwaka wayo wa mbere ikinnye mu kiciro cya mbere cy’abongereza, nyuma y’uko iyi kipe imanutse yatanze Ross Barkley muri Aston villa kuri miliyoni eshanu z’amapawundi asinyamo amasezerano y’imyaka itatu akaba yanaraye ayifashije gutsinda ikipe ya RedBull Leipzig ibitego bitatu kuri bibiri aho yatsinzemo igitego cya gatatu cyanabahaye itsinzi.
Ross Barkley ari mu ikipe ya Aston villa ku nshuro ya kabiri kuko yigeze kuyitizwamo mu mwaka wa 2021 nk’intizanyo ya Chelsea yari yaramuguze muri Everton yari yaramureze kuko yayibayemo akiri muto kugeza mu mwaka wa 2018 imugurishije muri Chelsea aho nyuma yaje no kwerekeza mu makipe nka Nice yo mu Bufaransa na Luton Town yo mu bwongereza yamuhaye Aston villa akinira kuri ubu.