Itsinda ry’abaramyi Asaph Music International ribarizwa muri Zion Temple Celebration Center yatangijwe ikaba inayoborwa n’intumwa Dr Paul Muhirwa Gitwaza ryashyize hanze indirimbo y’amateka yitwa Izina Rikomeye riheruka gufatira amashusho mu gitaramo cyo kwambuka umwaka wa 2023 tujya muri 2024 cyabereye mu nzu ya mbere y’imyidagaduro mu gihugu cy’u Rwanda ya BK Arena
Umuyobozi wa Asaph Music International Pasteur Ernest yabwiye igitangazamakuru HolyRwanda.com ko iyi ndirimbo ari indirimbo y’amateka ikaba iyambere isohotse mu ndirimbo 9 bakoreye muri BK Arena
Abajijwe aho iyi ndirimbo yavuye yavuze ko bicaye hamwe bibukiranya ko Yesu ariryo zina twahawe ribonerwamo agakiza, no gukira indwara.
Iyi ndirimbo iri mu Kinyarwanda no mu gifaransa ni indirimbo ifite amashusho meza n’amajwi ikaba ari indirimbo ibyinitse umuntu yakoresha yishimira Izina rya Yesu, ukaba wayisanga kuri youtube channel ya Asaph Music International ndetse no kuri spotify.