Samuel E ni umuramyi ufite inkomoko mu Rwanda ariko uba muri Amerika, wakoze indirimbo nyinshi muri 2024 zakunzwe zigahembura benshi zirimo IBY’IMANA IKORA,Jehovah Shamah n’izindi
Aganira na Holy Rwanda.com ubwo yabazwaga uko umwaka wa 2024 wamugendekeye, yavuze ko umwaka wamubereye uwumugisha kuko yawukozemo byinshi, Imana yamurindiye umubiri, yamurindiye umuryango
Yashimye Imana kandi ko ari umwaka yabashije gukoramo ibikorwa byo gufasha abandi, anavuga ko bikeya atagezeho ateganya kubisoza umwaka tugiye kwinjiramo wa 2025
Abajijwe ibikorwa umwaka utaha ateganya yagize ati’ umwaka utaha ndifuza kuwukoramo ibikorwa bitandukanye harimo gukora live recording no gufasha abatishoboye muburyo butandukanye no gusenga ubudasiba harimo N’ingendo nyishi.
Yaboneyeho umwanya wo kwifuriza inshuti ze umwaka mushya muhire w’amata n’ubucyi abifuriza ko uzababera uwo kwiyegereza Imana mu buryo budasanzwe kandi twongera urukundo kandi abasaba amasengesho mubikorwa bitandukanye akora harimo kuririmba no gufasha abantu aho yifuza ko byose bizagenda neza. Asaba uwiteka kuzabidufashamo yongera no kubwira inshuti ze ko azikunda.