Image default
Amakuru

Barahuye barahuza! Uko Nice Ndatabaye na Bosco Nshuti Bisanze mu ndirimbo “Ntihinduka”

Umuramyi Nice Ndayabaye yavuze uko we na mugenzi we Bosco Nshuti Bisanze mu mushinga w’Indirimbo “Ntahinduka”.

Gukorana indirimbo bizwi nka collabo ni umwanzuro ufatwa n’abantu babiri cyangwa barenga bagahuza Ibitekerezo hagamijwe kuzakora indirimbo izahesha ikuzo buri wese.Ibi bisaba ibiganiro byimbitse hakarebwa inguni nyinshi cyane.Akenshi harebwa ijwi rya buri wese,igikundiro afite muri sosiyete,imyitwarire ye hanze y’ikibuga,ijambo afite mu itangazamakuru n’ibindi.Ibi rero bituma harubwo bya bigabiro bidatanze umusaruro uwasabye mugenzi we ko bakorana indirimbo agataha amara masa.

Ibi ariko siko byagenze hagati ya Bosco Nshuti uba mu Rwanda  na Nice Ndatabaye wibera muri USA. Aho Nice Ndatabaye yatangaje ko bitagoye impande zombi mu gufata umwanzuro ngo akorane indirimbo na Bosco Nshuti afata nk’inshuti Magara

Aganira na Holy Rwanda,Nice Ndatabaye yagize ati” Bosco n’inshuti yanjye Magara.Kuba turi inshuti cyane rero byatumye gukorana indirimbo byorohera buri wese.Yakomeje agira ati” uretse n’iyi ndirimbo hari n’ibindi byinshi dukorana ni nshuti magara .

Akomoza ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo yavuzeko Ikubiyemo ubutumwa bw’Ihumure. yagize ati”

Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bw’ihumure, yaba abarwaye Imana iracakiza, ababaswe n’ibyaha yarabababariye ni bizere bakire imitima. mu gihe abantu bamaze iminsi bapfusha ababi yabahumurije.Yagize ati”Ababuze ababo ni bakomere niwe umara agahida

Mu gihe abaririmbyi benshi bakomeje gukorera ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye byo muri East Africa nka Israel Mbonyi ukomeje ibitaramo mu bihugu nka Kenya na Uganda Ndetse na Prosper Nkomezi Uherutse kugirira ibihe byiza muri Uganda, Uyu muramyi yavuzeko nawe abiteganya kabone n’ubwo ataramenya igihe azataramirayo.Uyu muramyi ufite abakunzi batabarika mu bihugu nka Kenya Tanzania na Uganda doreko yakoranye indirimbo Umeamua Kunipenda na Dr Ipyana banataramanye, yagize ati”

Muri kenya ntabwo nari namenya igihe ariko Imana nica inzira tuzabamenyesha

Uyu muramyi  Nice Ndatabaye akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Umbereye Maso yakoranye na Adrien Misigaro ,Indirimbo Imigambi yawe n’izindi mu gihe Bosco Nshuti yahesheje benshi mu ndirimbo “Yanyuzeho,ni muri Yesu n’izindi

Related posts

Aime Uwimana azajya muri Amerika tariki 18/8/2024 kwitabira igitaramo cyateguwe na Nice Ndatabaye

Editor

Umuramyi Samuel E Nyuma yo guhembura imitima ya benshi mu ndirimbo Jehovah Shama yatangiye ubundi buryo bushya bw’ivugabutumwa

Christian Abayisenga

Ese koko, Apotre Dr Paul Gitwaza ni muntu ki?Ngaya amwe mu mateka ye yatumye aba uwo ari we, Uyu munsi

Nyawe Lamberto

Leave a Comment