Ben na Chance bageze mu gihugu cya Australia bakiranwa urukundo rwinshi, aho bagiye muri iki gihugu mu rwego rwo gutaramira abakunzi babo, mu bitaramo bise Zaburi Yanjye bakaba bagiye kwifatanya n’ abantu b’Imana kuyishimira imirimo n’ ibitangaza yabakoreye ndetse n’ ubuhamya yabaremeye.
Ni ibitaramo bitatu bizazenguruka imijyi itandukanye yo mu gihugu cya Australia, aho babyise ‘Zaburi Yanjye Australia tour’, ibi bitaramo bikaba bizatangira taliki ya 13 Ukwakira 2024 bataramire ahitwa Brisbane, naho taliki ya 20 Ukwakira bataramire ahitwa Sydney basoreze ahitwa Wodonga ari taliki ya 27 Ukwakira 2024.
Mu butumwa n’ amafoto bacishije ku mbuga nkoranyambaga zabo nko kuri Instagram, bamenyesheje abakunzi babo ko aho ibirori nyirizina bizabera kwinjira ari ubuntu.
Kanda hano wumve indirimbo ya Ben na Chance…