Image default
Amakuru

Ben na Chance nyuma y’ibyishimo n’umunezero muri Canada, bateguje indirimbo nshya

Couple y’abaramyi Ben na Chance

Couple y’abaramyi ya Ben na Chance bakunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo Zaburi Yanjye bari bamaze iminsi bazenguruka umugabane w’Amerika by’umwihariko mu gihugu cya Canada mu bitaramo bise Let’s Worship Together “Theme: Yesu Arakora” ibitaramo byaranzwe n’ibyishimo n’umunezero kugendererwa n’Imana no guhembuka, nyuma yo gusoza ibi bitaramo bateguje indirimbo nshya yitwa Abagenzi.

Ben na Chance mu munezero mwinshi i Montreal mu bitaramo bya Lets worship together

Ben na Chance amakuru ikinyamakuru HolyRwanda.com gikesha konti yabo ya instagram, bateguje abantu ko iyi ndirimbo bazayishyira hanze Kuwa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 saa yine za mugitondo ku isaha yo mu Rwanda.

Ben na Chance ubwo bageraga muri Canada bakakirwa na Willy M Gakunzi umuyobozi wa Heart of of worship in action foundation

Abahanzi bakomeye batandukanye ndetse n’abakunzi ba Ben na Chance batangaje ko bategerezanyije amatsiko iyi ndirimbo. Uwitwa Senga B uba muri Canada ufite indirimbo yitwa Ihema ryo Gushima ikunzwe cyane mu nsengero zitandukanye yagize ati” Mana yanjye,bantu nkunda ntegerezanyije amatsiko iyi ndirimbo,muyitegure namwe.

Senga B waririmbye indirimbo yitwa Ihema ryo Gushima

Related posts

Ni indirimbo y’ibihe byose! Umuramyikazi Gisa Claudine yasohoye ndirimbo yitwa  “KOMERA”

Christian Abayisenga

Choir Rangurura ya ADEPR Biryogo,Yashyize hanze amashusho yindirimbo bise “MUKRISTO”

Christian Abayisenga

Umuramyi N Fiston, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo yise “NDI MURUGENDO”

Christian Abayisenga

Leave a Comment