Image default
Imikino

Bisabye imyaka cumi n’icyenda ngo byongere kuba

Kuva mu mwaka wa 2005 nta mukinnyi wo mu ikipe ya Atletic Club de Bilbao waherukaga gutanga imipira itatu mu mukino umwe wa shampiyona ya la liga ariko bigezweho n’umusore ukomoka mu gihugu cya Ghana.

Inaki Williams Arthuer ukomoka mu gihugu cya Ghana ariko akaba afite n’ibyangombwa bya Esipanye nk’umuturage wayo ku myaka 30 y’amavuko yaraye aciye agahigo kaherukaga mu mwaka wa 2005 aho nta mukinnyi wa Atletic Bilbao waherukaga gutanga imipira itatu ivamo ibitego mu mukino umwe wa Shampiyona ya la Liga, uyu mugabo akaba yabikoze mu minota 76 gusa y’umukino bakinaga na Las Palmas bayisanze iwayo bayitsinda ibitego bitatu kuri bibiri.

Inaki na murumuna we Nico Williams bishimira igitego hamwe.

Inaki Williams mu mipira yatanze ivamo ibitego harimo n’icyumuvandimwe we muto Nico Williams ku munota wa 30 w’umukino, yahaye kandi Oihan Sancet umupira wavuyemo igitego cya mbere ku munota wa karindwi na Aitor Paredes ku munota wa 76 yatsinze igitego cy’insinzi ku mupira yari ahawe n’uyu musore ukinira igihugu cya Ghana.

Related posts

Impinduka muri Manchester United

Mugisha Alpha

Byinshi wamenya kuri Nani wahagaritse gukina nk’uwabigize umwuga

Mugisha Alpha

Manchester United yasohoye umwambaro mushya

Mugisha Alpha

Leave a Comment