Image default
Imikino

Boetius ubu ni umukinnyi wahamya gukomera kw’Imana

Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Buholandi w’imyaka 30 Jean Paul Boetius yatangarije isi ko yakize indwara ya kanseri yamufashe mu mwaka wa 2022 ubwo yakiniraga ikipe Hertha Berlin yo mu Budage.

Uyu musore kuri uyu wa 2, kanama 2024 nibwo yatangaje ko aherutse gukira indwara ya kanseri ifata udusabo tw’intanga izwi mu cyongereza nka testicular Cancer yamufashe mu mwaka wa 2022 akaba yari amaze igihe kigera ku myaka ibiri afite ubu burwayi gusa kubw’amahirwe ntibumuhitane mu gihe yumvaga arembye, avuga ko yumvaga yarihebye cyane.

Uyu mukinnyi aganira n’igitangazamakuru Oranjezomel yagize ati” ubu noneho navuga ko meze neza, nakiriye amakuru meza avuye ku baganga mu minsi cumi n’itanu ishize”, uyu mukinnyi yakomeje avuga ko yiteguye gusubira mu kibuga agakina vuba cyane bishoboka.

Related posts

Amakipe APR FC na Police FC zatomboye mu mikino zizahagarariramo igihugu ku mugabane wa Afurika

Mugisha Alpha

Umutsinzi w’abarayon aragarutse

Mugisha Alpha

Ikihishe inyuma yo gusezera ku mupira w’amaguru Kwa Varane

Mugisha Alpha

Leave a Comment