Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Nshuti Bosco, uri mu bakunzwe mu Rwanda yasohoye indirimbo “Ndatangaye” igizwe n’ amagambo yo kugira neza kw’ Imana n’ Urukundo Kristo yakunze abari mu isi.
Ndatangaye, ni ndirimbo asohoye nyuma yiyitwa ‘Alitupenda’ yaraherutse gushyira hanze
Uyu muramyi ufatwa nk’inkingi ya mwamba, mu muziki wo guhimbaza Imana, yatangaje ko iyi ndirimbo ishingiye ku murongo wa bibiliya uri mu gitabo cya , 1 Timoteyo 1:15-16 aho hagira hati’ Iri jambo ni iryo kwizerwa rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha, muri bo ni jye w’imbere. Ariko icyatumye mbabarirwa ni ukugira ngo Yesu Kristo yerekanire muri jye uw’imbere kwihangana kwe kose, ngo mbe icyitegererezo cy’abazamwizera bagahabwa ubugingo buhoraho.
Iyi ndirimbo igizwe n’amagambo meza yomora imitima ndetse n’ umuziki nyuramatwi, amashusho yayo yakozwe na Dir IDAVID. Ni ndirimbo yakiranwe yombi n’abakunzi be, dore ko hari hashize amezi agera kuri ane adashyira hanze indirimbo.