Image default
Imikino

Brighton yasezeye ku mukinnyi mwiza wayo

Ikipe ya Brighton and Hove Albion yo mu bwongereza ikina ikiciro cya mbere yasezeye ku mukinnyi wayo Pascal Gross w’imyaka 33 ukomoka mu gihugu cy’ubudage Aho uyu mukinnyi yerekeje mu gihugu cy’ubudage muri shampiyona yaho.

Ikipe ya Brighton ibinyujije mu bitangazamakuru byayo kuri uyu wa 1,kanama nibwo yasakaje amashusho n’amafoto inashimira mu magambo uyu mukinnyi nkubwo kubana neza mu myaka yose ayikiniye kuva yaza mu mwaka wa 2017 nubwo yajyaga atizwa mu yandi makipe ubu akaba yaratangajwe n’ikipe ya Borrusia Dortmund yo mu Budage nk’umukinnyi mushya wayo.

Uyu mukinnyi waguzwe miriyoni esheshatu z’amayero ku myaka ibiri azakinira Borrusia Dortmund yari yaranahamagawe n’igihugu cye mu mikino ya EURO2024 aho nyuma y’uko iki gihugu gisezerewe nawe yerekeje mu biruhuko Aho yitegura gukinira ikipe nshya.

Related posts

Cyera kabaye Pepe asezeye umupira

Mugisha Alpha

Agahigo Saliba aciye nyuma y’uko Arsenal itsinze

Mugisha Alpha

Bruno Fernandes yongereye amasezerano

Mugisha Alpha

Leave a Comment