
Umunyarwanda akaba na Gapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Bizimana Djihad w’imyaka 28 yamaze gutandukana n’ikipe yakiniraga yo ku mugabane w’uburayi mu gihugu cya Ukraine yari amazemo imyaka ibiri kuko yayinjiyemo mu mwaka wa 2023.

Amakuru dukesha imbuga nkoranyambaga za Djihad n’izi ikipe ya Kryvbas kryvyi Rih yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Ukraine basezeranyeho nk’uko byatangajwe ku munsi w’ejo, impande zombi zagaragaraje kwishimira ibihe bamaranye bakorana aho iyi kipe yamushimiye mu magambo banditse ku rukuta rw’iyi kipe agira ati “warakoze munyabigwi”, ku ruhande rwa Bizimana Djihad we yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ko byari iby’agaciro kandi avuga ko azakumbura ibihe byiza banyuranyemo.

Bizimana Djihad nyuma yo gutandukana na Kryvbas kryvyi Rih akaba yasinyije ikipe ya Al Ahli Tripoli yo mu gihugu cya Libya nk’uko tubikesha urubuga rwa Wikipedia igihe amasezerano azamara tukaba tutarakimenya.