
Umukinnyi ufatwa nk’umwe mu beza isi yagize mu mupira w’amaguru ukomoka muri Portugal Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro, uyu mugabo yabonye izuba kuwa 5,gashyantare 1985 ubu akaba yujuje imyaka 40, yavukiye mu gace ka Madeira muri Portugal ku babyeyi aribo Maria Dolores dos Santos Aveiro na José Diniz Aveiro.

Cristiano utaraciwe intege no kuvukira mu muryango wagorwaga no kubonera we n’abavandimwe be amafunguro yagaragarije isi urukundo rukomeye afitiye umupira w’amaguru ndetse biranamuhira akinira amakipe y’inzozi ze anatwara byinshi atigeze atekereza mu bwana bwe kuko uyu mugabo yaje gutwara umupira wa zahabu uzwi nka Ballon d’Or mu mwaka wa 2008 mu ikipe ya Manchester United ku myaka 24 gusa, aza gukurwa n’ikipe ya Real Madrid mu mwaka wakurikiyeho ibyakurikiyeho byari amateka gusa aho yaje gutwaraba n’iyi kipe ibikombe byinshi harimo na Champions league eshanu aca n’uduhigo twinshi muri iyi kipe nko kuba ariwe mukinnyi watsindiye iyi kipe ibitego byinshi bigera kuri 450, akaba ari nawe mukinnyi uyoboye abamaze kutsinda ibitego byinshi muri UEFA champions league n’ibitego 140.

Uyu mugabo uri gukinira ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia aherutse kwivugira ko ariwe mukinnyi w’ibihe byose mu mupira w’amaguru n’ubwo hari abatabyemera ariko ibihamya n’imibare bibyivugira, uyu mugabo ibi yabitangaje nyuma y’uko agejeje ibitego 923 akaba ari nawe mukinnyi wabashije kubigeraho wenyine mu bakina nk’ababigize umwuga mu myaka makumyabiri n’ibiri, Cristiano kandi yihariye kuba ariwe mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu makipe y’ibihugu aho afite ibitego 135.