Image default
Indirimbo

Korali Abaragwa ya ADEPR Kicukiro Shell, yasohoye indirimbo nshya y’ ibihe byose bise “Ubwami Bwawe”

Choir Abaragwa ikorera umurimo w’ ivugabutumwa kuri ADEPR Kicukiro Shell. Kuri uyu wa 22 Nyakanga, yasohoye indirimbo y’ ibihe byose ku bakunzi b’ indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni ndirimbo ikozwe mu buryo bugezweho bwiki gihe, haba mu buryo bw’ amashusho ndetse n’ amajwi, dore ko amajwi yatunganyijwe  na Leopold Pro, mu gihe amashusho yo yatunganyijwe na Bless World Music imaze kubaka izina mu Gutunganya amashusho.

Kugeza ubu Choir Abaragwa, bamaze kugira album 4 z’amajwi, harimo 2 z’ amashusho zikoze, niya 3 batangiye gukoraho ari nayo irimo indirimbo UBWAMI BWAWE bashyize hanze kuri uyu wa 22 nyakanga 2024

Ntiwatinya kuvuga ko iyi Choir igeze ku rugero rwiza, nyuma yo kumva ibyo bamaze kugeraho. Gusa Abanyarwanda baca umugani ngo nta mwana ukura ngo yuzuze ingobyi, no kuri Choir Abaragwa niko bimeze.

Umunyamakuru wa holyrwanda aganira na Elisée RUGIRA, umwe mu bashinzwe iterambere ry’iyi Choir akaba n’ ushinzwe imbuga nkoranyambaga zayo, abajijwe inzitizi n’ ingorane bahuye nazo kuva batangira, yagize ati”Dufite byinshi kandi byiza byo gutanga no kugeza ku bantu mu Rwanda no hanze yarwo gusa twagiye duhura n’imbogamizi ijyanye n ubushobozi bw’ ibyo dukeneye gutanga, n’ uburyo bwo kubigeza ku bantu kandi no kuri ubu gusa bizagenda biza. Yakomeje agira ati”Aho tugeze ntago hahagije ari nayo mpamvu tugikomeje gukora ivugabutumwa mu ndirimbo, kugira ngo ubwamwi bwa Data bugwire kandi buganze mu mitima imwizeye n’ itizera ikizera kugera

kumpera z’ isi abantu bakakira ihumure riva ku Mana binyuze mu ndirimbo n’ ivugabutumwa n’ indi mirimo dukora.

Elisée RUGIRA, yakomeje agira “ati” intego ya Choir ABARAGWA Ni ukwamamaza ubutumwa bwiza kw’ isi yose  haba mu buryo bw’ indirimbo ndetse no mu bikorwa bitandukanye dukora, harimo gufasha abantu babaye, badafite kirengera, bakeneye ubufasha n’ ihumure Dufashijwe na Kristo Yesu, hamwe  na bene Data baba bifuza  gufatanya natwe.

Ubusanzwe Choir Abaragwa, ni Choir yatangiye iririmba muri Sunday School nyuma gato ya Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994, hanyuma muri 1998 ihabwa izina yitwa Choir Abaragwa

Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Korali Abaragwa

 Ubu bakomeje intego yabo yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo hirya no hino ku isi. Reka tubifurize iterambere no Guhirwa.

Related posts

Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge, yateguye igitaramo gikomeye kizaririmbamo “Papy Clever na Dorcas”

Nyawe Lamberto

Haracyari ibyiringiro,Yakomoje ku kintu kimutera ubwoba!!Bonke Bihozagara mu ndirimbo “Ntahinduka”!

Editor

SCOVIA shobora gukurikira DORIMBOGO atitonze. Bishop RUGAGI ni umukozi w’ Imana ntakamumenyere, EV XAVIER Rutabagisha atanze inama kuri iki kibazo.

Nyawe Lamberto

Leave a Comment