Image default
Imikino

Christian Atsu utakiri ku isi, uyu niwo munsi yavutseho

Kuri uyu wa 10,mutarama nibwo umunyabigwi wakiniye amakipe nka Chelsea na Newcastle united zo mu Bwongereza Christian Atsu yabonye izuba mu gihugu cya Ghana mu gace ka Ada Foah mu mwaka wa 1992 kuri utagihumeka umwuka w’abazima.

Uyu mukinnyi yitabye Imana mu mwaka wa 2023 azize ibiza by’inkubi n’imitingito yabereye mu gihugu cya Turkey aho yakiniraga ikipe ya Hatayspor yari yarajemo mu mwaka wa 2022 avuye mu ikipe ya Al Raed yo mu gihugu cya Saudi Arabia Aho nayo yari ayimazemo umwaka umwe gusa kuko yari yayijemo mu mwaka wa 2021 avuye muri Newcastle united yakiniye imyaka itanu kuva mu mwaka wa 2016.

Uyu musore kandi yibukirwaho kuba yari umukinnyi mwiza utaha izamu akanaba n’umwe mu bakinnyi bafashije igihugu cye cya Ghana kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika batsindiweho na Cote D’Ivoire mu mwaka wa 2015.

Related posts

Ese Dele Ali yaba agarutse mu isi ya ruhago

Mugisha Alpha

David Moyes ntiyariye indimi abajijwe kuri Rice na Rodri

Mugisha Alpha

Enzo Fernandez yababariwe

Mugisha Alpha

Leave a Comment