Image default
Imikino

Cristiano avuze ku bya Ballon d’or benshi bifata ku munwa

Igihangange akaba n’umukinnyi ukomeye kuri ubu ubarizwa mu ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia Cristiano Ronaldo uzwiho kutaripfana, yabajijwe ku gihembo cy’umupira wa zahabu uzwi nka Ballon d’or giherutse kwegukanwa na Rodrigo Hernandez Cascante ukinira Man City asubiza mu buryo bweruye ko yibwe.

Mu birori byabereye I Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu kuri uyu wa 27,ukuboza bizwi nka Global Soccer Awards aho Cristiano Ronaldo yanahawemo igihembo cy’umukinnyi ufite ibitego byinshi mu mateka ya Ruhago, nyuma yato umwe mu bari bayoboye ibi birori yabajije Cristiano ku kiragano gishya kirimo abakinnyi bakiri bato uko akibona Cristiano amusubiza mu magambo agira ati“ndi gukunda byimazeyo uburyo bari gukora umwuga wabo cyane nka Lamine Yamal, Jude Bellingham na Vinicius Junior kuko nkanjye uko mbibona ko yari akwiriye umupira wa zahabu reka mbivugire imbere y’abantu bose, bawuhaye Rodri yego nawe yari awukwiriye ariko ntiyatushaka Vinicius “.

Cristiano Ronaldo kuri ubu ufite imyaka 39 yakomeje avuga ko agifite igihe cyo gukina no gutwara ibikombe byinshi ndetse ko yifuza no gutwara ikindi gikombe n’ikipe y’igihugu cye cya Portugal mu bihe biri imbere.

Related posts

Impano ya Arsenal yahageze

Mugisha Alpha

Man city yerekanye Mahrez mushya

Mugisha Alpha

Amakuru meza kuri Manchester United

Mugisha Alpha

Leave a Comment