Image default
Imikino

Cristiano Ronaldo yatangaje ko Euro ya 2024 ariyo yanyuma akinnye

Kabuhariwe mu mupira w’amaguru ukomoka muri Portugal Cristiano Ronaldo w’imyaka 39 yatangaje ko ikigombe cy’uburayi cya 2024 kiri kubera mu Budage kuva kuwa 14 Kamena kugeza kuwa 14 Nyakanga aricyo gikombe cy’Uburayi cya nyuma ari gukina

Amakuru dukesha ibinyamakuru bikomeye k’umugabane w’uburayi biravuga ko Cristiano yemeje ko iki gikombe cya’Uburayi ari icya nyuma yutabiriye kikaba Ari igikombe cy’Uburayi cya gatandatu yitabiriye akaba yaragitwaye inshuro imwe mu mwaka wa 2016

Uyu mukinnyi mu magambo yavuze yagize ati”Nta gushidikanya, ni Igikombe cyanjye cya nyuma cya Euro. Ariko ntabwo nshimishijwe n’ibyo. Nakozwe ku mutima n’ikintu cyose umupira w’amaguru usobanura: ishyaka mfite ku mukino, ishyaka ryo kubona abafana banjye, umuryango wanjye. , urukundo abantu bankunda “

Ibi yabitangaje nyuma y’uko igihugu cye cya Portugal cyaraye gikomeje bigoranye basezereye igihugu cya Slovenia kuri panalite eshatu za Portugal ku busa bwa Slovenia Aho Cristiano yahushije Penalite ubwo umukino waburaga gato ngo urangire byanamuteye kurira umukino ukirimo gukinwa.

Related posts

Cristiano yatangaje ku bijyanye no kureka gukina umupira kwe.

Mugisha Alpha

Imyaka cumi n’irindwi itazibagirana kuri Luis Suarez n’igihugu cye

Mugisha Alpha

Man city yerekanye Mahrez mushya

Mugisha Alpha

Leave a Comment