Image default
Imikino

David Moyes ntiyariye indimi abajijwe kuri Rice na Rodri

Umutoza ukomoka mu gihugu cya Scotland David Moyes w’imyaka 61 uherutse gutandukana n’ikipe ya West Ham yo mukiciro cya mbere mu Bwongereza ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru yabajijwe ku buryo abona Declan Rice na Rodri bakomeza kugereranywa na benshi.

Uyu mutoza atariye indimi cyangwa ngo agendere kuba yarabayeho mutoza wa Declan Rice kuva akiri muto akanamutoza mu ikipe y’abakuru ya West Ham nyuma yo kumuzamura akanamugira gapiteni we, Moyes abajijwe kugereranya Rice usigaye akinira Arsenal n’umunya Esipanye Rodrigo Hernandez Cascante ukinira Man city yasubije umunyamakuru ko Declan Rice afite byinshi byo kwiga no gukora kugirango agere ku rwego rwa Rodri mu magambo yagize ati “ndacyeka Declan Rice afite byinshi byo kwiga no gukora cyane kugirango agere ku rwego nk’urwa Rodri”.

Aba bakinnyi babiri bakunze kugarukwaho ndetse banagereranywa na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abareba shampiyona y’abongereza kuko aba bakinnyi bombi bafasha bikomeye amakipe yabo.

Related posts

Ibibaye ku Bafaransa bibazwe nde?

Mugisha Alpha

Ibyo wamenya ku munyafurika rukumbi washyizwe mu bahatanira Balloon D’Or

Mugisha Alpha

Ntwari Fiacre aratangazwa vuba mu ikipe iri mu zikomeye muri Afurika

Mugisha Alpha

Leave a Comment