Image default
Amakuru

Dj Brianne yafashe umwanzuro  ukomeye kuruta indi mu buzima bw’umuntu,Rev Dr Rutayisire amuha ubutumwa

Dj Brianne ubwo yabatizwaga

Umuhanga yaravuze ngo kimwe mubintu umuntu wese wabaye ku Isi yazicuza nuko yasoza urugendo rwe rw’ubuzima atakiriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubuzima bwe, Dj Brianne wamenyekanye kubera ubuhanga mukuvanga imiziki, kugira igikundiro ndetse n’ibiganiro akora ku mbuga nkoranyambaga biri mo kugira abantu inama ariko akavugisha kuri kwinshi ntazigera yicuza kuko we yafashe uyu mwanzuro wo kwakira Yesu Kristo.

Byukusenge Gateka Esther wamenyekanye nka Dj Brianne yahamije uyu mwanzuro yemera kubatizwa mu mazi menshi mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 9 Kanama 2024 mu itorero rya Elayono Pentecoste Blessing Church riyoborwa na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe

Dj Brianne yabatijwe na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe

Ni inkuru yishimiwe n’abantu benshi harimo nka Rev Dr Antoine Rutayisire wanamwandikiye ubutumwa kuri telephone ye bwite nkuko yabishyize kuri status yiwe amubwira ngo “ Esther Nakubonye ubatizwa. Praise God. Pastor Antoine. Ndizera ko Yesu agiye gukurira muri wowe kandi ubuhamya bwawe buzahindura benshi. Be strong”

Rev Dr Antoine Rutayisire wahaye ubutumwa Dj Brianne

Zimwe mu nama zafasha umuntu utangiye urugendo rw’agakiza kugira ngo adasubira inyuma harimo gusoma bibiliya,gushyiraho umwanya wo gusenga kugiti cye, kwitabira amateraniro no kumva inyigisho z’abakozi b’Imana,kumva indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse no kugira umubyeyi wo mu mwuka umubera umutoza

Related posts

Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe Nyuma yo kubatiza Dj Brianne, yabatije n’ Umurinzi wa Alliah Cool

Nyawe Lamberto

Baraka Choir igiye kwifatanya n’abasirikare bamugariye ku Rugamba

Christian Abayisenga

Umuramyi PEACE HOZY, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo nshya “HOZANA”

Nyawe Lamberto

Leave a Comment