Umunya Ukraine w’imyaka 27 ukina asatira izamu Artem Dovbyk yakiriwe mu gihugu cy’ubutaliyani mu ikipe ya As Roma aherutse gusinyira nk’umukinnyi wayo mushya.
Uyu musore aturutse mu gihugu cya Esipanye mu ikipe ya Girona yagiriyemo umwaka mwiza w’imikino ushize kuko yanabaye umukinnyi wahize abandi mu gutsinda ibitego byinshi (top scorer) n’ibitego 24, uyu mukinnyi yaje no gufasha ikipe ye y’igihugu ya Ukraine kubona itike y’igikombe cy’uburayi ibi byaje gutuma yifuzwa n’amakipe menshi ariko ahitamo kwerekeza muri AS Roma ku masezerano y’imyaka itanu akaba azamugeza mu mwaka wa 2029 aho yahawe ikaze n’ikipe muri rusange ndetse hanagaragaye amashusho yishimiwe n’umutoza wa AS Roma Daniel De Rossi.
Uyu mukinnyi yahatanirwaga n’amakipe menshi harimo Atletico Madrid yo muri Esipanye na Borrusia Dortmund yo mu Budage atarahuje n’ibyifuzo by’uyu mukinnyi wahisemo kwerekeza muri shampiyona y’ubutaliyani.