Image default
Amakuru

Dr Ipyana mu kagare k’abamugaye yarijije benshi ariko abasigira ishyaka ryo gukunda Imana no mu bihe bigoye

Dr Ipyana ni umuramyi ukomoka muri Tanzania wamenyekanye mu ndirimbo Niseme Nini n’izindi nyinshi, kuwa Gatanu yaraye aririmbiye mu gihugu cy’u Rwanda muri BK Arena mu gitaramo cyitwa All Women Together gitegurwa na Women Foundation Ministries iyobowe na Apotre Mignonne Kabera

Imbere y’abakozi b’Imana bakomeye barimo Sinach, pastor Jessica Kayanja,Apotre Mignonne,n’abayobozi mu nzego za Leta barimo Ministiri wa Siporo mu Rwanda, umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha mu Rwanda n’abandi benshi, ari  mu kagare kabamugaye, mu myenda y’umweru ubona afite intege nke z’umubiri ariko mu maso no mu mwuka ubona akomeye cyane, niko yasesekaye muri BK Arena

Abantu bakimubona ageze kurubyiniro mu kagare kabamugaye aririmba indirimbo yitwa Biratungana yahinduye mu giswahili ayita Vinakamilika.

Bagaragaje amarangamutima y’agahinda ariko baririmbana nawe guhera ku ndirimbo ya mbere kugera kuya nyuma, bageze aho agahinda karashira ahubwo baramya Imana bashishikaye bafite imbaraga

Holy Rwanda.com iganira n’abitabiriye iki giterane bashimiye Apotre Mignonne wagiteguye, banashimira kandi Dr Ipyana kubihe byiza byo kuramya Imana n’umuhate ukomeye wo gukorera Imana no mu burwayi yari afite akemera kuza kuririmba ari mu igare ry’abafite ubumuga

Dr Ipyana amazina nyakuri ye ni Ipyana kibona akaba aherutse gukora impanuka y’imodoka yamukomerekeje bituma atangira kugendera mu kagare kabafite ubumuga

Related posts

MTN-NCBA-BNR na RRA bashimiwe uko bita kubuzima bwo mu mutwe bwabakozi babo

Christian Abayisenga

Ni Indirimbo y’ibihe Byose! Umuramyi Uwase Celine, Yashize hanze amashusho y’ Indirimbo “GARUKIRA AHO”

Nyawe Lamberto

Abashinzwe abakozi mu bigo bitandukanye mu Rwanda bahuriye hamwe ngo baganire ku bibazo bahura nabyo nuko bateza imbere abakozi bayoboye n’ibigo bakorera

Christian Abayisenga

Leave a Comment