Image default
Ibitaramo

Eddy muramyi Imana yazuye batangiye kumuririra ko yapfuye yateguje igitaramo

Eddy Muramyi ni umusore uvuka mu muryango w’abakozi b’Imana, igihe kimwe yaje kurwara agera ubwo yagaragara ko yapfuye ababyeyi n’inshuti n’abavandimwe batangiye kurira ko yapfuye bagiye kubona babona agarutse mu buzima, guhera icyo gihe ahigira Imana yarimukoreye igitangaza ko azayikorera kugeza ku mwuka wa nyuma azahumeka, nibwo yahaye iyerekwa ryo kujya akorera Imana mu ndirimbo.

Eddy Muramyi wateguje igitaramo

Muramyi muri iyi minsi akunzwe mu ndirimbo Amaraso na Rukundo we n’izindi wasanga kuri youtube channel ye yitwa Eddy Muramyi.

Kanda hano wumve indirimbo Rukundo ya Eddy Muramyi

Mu rwego rwo kwifatanya n’inshuti ze n’abantu bose bafite amashimwe bakomoye kurukundo rw’Imana yateguje igitaramo azanafatiramo amashusho cyitwa Rukundo Live recording kizaba kuwa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024 kuri Crown Conference Hall Nyarutarama.

Eddy Muramyi yasabye abantu bose kwitegura iyi tariki bakaza kwifatanya mugushima Imana kubw’urukundo rwayo ruhambaye

Indirimbo Eddy Muramyi aherutse gushyira hanze

Related posts

AKALIZA,Umuramyi ukiri muto, yasubiyemo indirimbo “MAJINA YOTE MAZURI” ya Naomie na Dedo ikoranye ubuhanga.

Nyawe Lamberto

Umuramyi JOSH Ishimwe, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo ‘’NGUMIRIZE NIGINE IMANA’’ikoze munjyana Gakondo

Nyawe Lamberto

Korali Goshen  ya ADEPR Kibagabaga, yateguye igiterane gikomeye kizarimbamo umuhanzi Alex Dusabe

Christian Abayisenga

Leave a Comment