Umukinnyi ukomoka muri Argentina w’imyaka 23 ukinira Chelsea yo mu bwongereza yababariwe na bagenzi be n’ikipe ye ubu akaba yageze no mu mwiherero ikipe ye ya Chelsea irimo muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Kuri uyu wa 30,nyakanga ibitangazamakuru by’Iburayi byatangaje ko umusore wa Chelsea Enzo Fernandez yageze muri bagenzi be aho bari mu mwiherero mu mujyi wa Atlanta muri leta zunze ubumwe za Amerika, nkuko biherutse gutangazwa ko yasabye imbabazi bagenzi be nyuma yo kugaragara aririmba indirimbo ubwo bishimiraga igikombe cya Copa America yatwaye mu ikipe y’igihugu cye cya Argentina zafashwe nkizikwirakwiza irondaruhu zinishongora ku Bufaransa muri rusange bikababaza bagenzi be bakomoka muri Afurika n’abandi muri rusange.
Uyu mukinnyi akigera mu mwiherero yakoranye inama na bagenzi be babiri aribo gapiteni w’ikipe Recee James na Axel Disasi wababajwe cyane n’ibyabaye, Enzo Fernandez kandi yemereye Chelsea ko bidatinze azerekana igikorwa kirwanya irondaruhu mu bantu avuga ko azanakomeza kurirwanya bigaragarira buri wese.