Image default
Imikino

Ese Dele Ali yaba agarutse mu isi ya ruhago

Umukinnyi w’umwongereza Bamidele Jermaine Alli uzwi nka Dele Ali mu ikipe ya Tottenham Hotspur yo mu bwongereza w’imyaka makumyabiri n’umunani utaherukaga gukinira ikipe vuba aha hamaze kumenyekana ikipe nshya agiye gutangira kwitorezamo nk’ikimenyetso cy’uko ashobora kwongera kugaragara ku ruhando mpuzamahanga.

Bamidele Alli kuri uyu wa 16,ukuboza nibwo hagiye amakuru hanze ko ikipe ya Como FC yo mu butaliyani itozwa na Cesc Fabregas w’umunya Esipanye akaba yaranayifashije kuzamuka mu kiciro cya mbere, uyu musore akaba yahawe amahirwe nyuma y’uko ananiwe kwigaragaza mu ikipe ya Everton na Besiktas aheruka gukinira nyuma y’uko ikipe ye ya Tottenham Hotspur ibonye ko atakiri umukinnyi mwiza nk’uko yahoze ikamurekura nyamara benshi bavuga ko Dele Ali yigeze kuba mu bakinnyi beza isi yari yitezeho byinshi.

Uyu musore ufatwa nk’uwahuye n’ihungabana ritapfa kwihanganirwa na buri umwe wese bavuga ko ari kimwe mu byatumye iyi mpano isa nk’izimiye, ubu hakaba hitezwe ikipe ya Como FC agiye kwitorezamo naramuka ayisinyiye.

Related posts

Ikipe ya Bordeaux yateye agahinda abakunzi b’umupira

Mugisha Alpha

Jadon sancho nyuma y’intizanyo yagarutse mu rugo

Mugisha Alpha

Umuhungu w’umunyabigwi Zinedine Zidane mu byifuzo by’indi kipe

Mugisha Alpha

Leave a Comment