Nyuma yo kigirana amasezerano n’uruganda rwa Skol rwo kwamamaza Ikinyobwa kidasindisha cya Maltona,Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gutangwa ibitekerezo bitandukanye kugeza n’ubwo hari abadatinya kuvuga ko uyu muramyi yarenze umusaraba kugeza ubwo bamwe batangiye kuvuga ko yaba yarinjiye mu muryango wa Iluminati.
Mu kiganiro Holy room kinyura ku Isibo TV iyi ngingo Ikaba yaganiriweho bakaba bifashishije ibitekerezo byakusanyijwe ku mbuga nkoranyambaga.Umunyamakuru Abayisenga Christian wa Isibo TV afatanyije na David bakorana iki kiganiro bakaba bahurije ku kuba Israel Mbonyi yagizwe Brand Ambassador w’iyi kinyobwa budakwiye gufatwa nko kuva mu murongo w’ubutumwa bwiza ahubwo Ari iterambere rya Gospel nyarwanda doreko bizamufasha gukomeza gutera imbere mu muziki bigaharurira inzira abandi bahanzi.
Ibi bikomeje kuvugwa mu gihe itorero rya Zion Tample riyoborwa na Appostle Dr Paul Gitwaza rikomeje imyiteguro y’igiterane cyiswe”Afurika Haguruka” ni igiterane ngarukamwaka giteganyijwe hagati ya 04-11/08/2024 ku musozi wa batsinda.
Amakuru yose kuri izi nkuru zavuzwe haruguru,ibitekerezo byatanzwe Ndetse n’,Andi makuru ya Gospel ,iby’umuramyi Meddy n’ubundi busesenguzi,Wareba iki kiganiro cyose kuri YouTube ya Holyroom