Image default
Amakuru

Ese umuramyikazi Mercy Chinwo wamamaye mu ndirimbo ‘’Excess Love’’ ni muntu ki?

Yitwa Nnenda Chinwo, Uyu yamamaye cyane ku mazina ya Mercy Chinwo  akaba yabonye izuba kuwa 5 Nzeri 1990, avukira muri Leta ya Rivers agace gaherereye mu majyepfo ya Nigeria. Yashakanye n’ umugabo w’ umupasiteri uzwi nka Blessed Uzochikwa ku wa 13 Kanama mu mwaka wa 2022, bakaba  baba i Lagos mu gihugu cya Nigeria.

Ni umuhanzi ukomeye uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza ukomoka mu gihugu cya Nigeria, akaba umukinnyi wa filime n’umwanditsi w’indirimbo. Mercy Chinwo Yize amashuri ye abanza i Port Harcourt, (Nigeria) mu kigo cyitwa Goodwill international school,amashuri yisumbuye ayiga mu kigo cya Paradise International school. Aho yaminuje mu kigo mpuzamahanga gishinzwe imicungire y’ubucuruzi (IBMI), aha akaba yarakuyemo impamyabumenyi mubijyanye n’ imicungire y’abakozi.

Mercy Chinwo bwa mbere yagaragaje ko afite impano idasanzwe, mu gitaramo cyo kwerekana no gufasha impano z’abahanzi bakizamuka mu gihugu cya Nigeria (Nigerian music talent show) kizwi nka  ” Nigerian Idol.” Aho yanatsinze ndetse yegukana igikombe muri (season) ya kabiri yabaye mu mwaka wa 2012. Ibi bikaba biri mu byatumye amenyekana cyane mu gihugu cya Nigeria, ndetse bikaba byarazamuye umwuga we mubikorwa bye bya muzika.

Intsinzi ye muri ‘’Nigeria Idol’’ yamuhaye imbaraga zo kumva ko ashobora gutangira umwuga we wo kuririmba ku mugaragaro,ndetse akaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, cyane ko yaramaze kubona abakunzi benshi kandi bamushyigikiye.

Bidatinze nyuma y’ igihe cy’imyaka itari mike mu mwaka wa 2017, yahise asinya amasezerano na kompanyi ifasha abanyamuziki kandi iyoboye izindi mu gihugu cya Nigeria, izwi nka ‘’EeZee Conceptz.’’ Mu mwaka wa 2018 yasohoye indirimbo zo kuramya no gimbaza Imana nyinshi, kandi zagiye ziza ku rutonde rw’ izayoboye izindi mu gihugu cya Nigeria. Mercy Chinwo,yagiye akorana indirimbo n’ abandi bahanzi bakomeye bo hirya no hino ku isi aho twavuga nka; JJ Hairson, Nathaniel Bassey, Chioma Jesus, Banky W, Joe Praise, Samsong, Moses Bliss, Oluwadunsin Oyekan, Judikay, Preye Odede hamwe n’abandi benshi. Ibi bikaba byaratumye aba umuntu udasanzwe mu muziki wa Nigeria

Mu mwaka wa 2023, Mercy Chinwo  n’umugabo we Blessed Uzochikwa batangije Fondasiyo bise ‘’MercyisBlessed Foundation’’ ukaba ari umuryango utegamiye kuri Leta ukora ibikorwa by’ urukundo no gufasha abatishoboye ndetse no guteza imbere urubyiruko.

Muri 2018, Chinwo yahawe igihembo cy’umuhanzi mwiza wa Gospel muri Climax Awards 2018.

Muri 2019, mu iserukiramuco rya African Gospel Awards (AGAFEST 2019), Chinwo yabaye umuhanzi w’ umwaka  ndetse n’Indirimbo ye ‘’ Excess Love ‘’ iba indirimbo nziza y’umwaka.

Muri 2020, Chinwo naho yabaye umuramyi w’umwaka muri AFRIMMA Awards.

Muri 2022, naho yahawe igihembo na CLIMA Afrika nk’ umuhanzi wagize indirimbo y’ umwaka.

Related posts

Ku myaka mirongo ine Jose Fonte yabonye indi kipe yerekezamo

Mugisha Alpha

Abaramyi Jado Sinza na Esther Umulisa bashyize hanze ubutumire bw’ubukwe bwabo

Editor

Umukinnyi wa filime nyarwanda Dogiteri Nsabi, yatunguranye ayoboye abandi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ibyabyukije amarangamutima y’ abafana be

Nyawe Lamberto

Leave a Comment