
Ikipe ya Etincelles ukina ikiciro cya mbere mu Rwanda iherereye mu karere ka Rubavu ikaba ikinira imikino yayo kuri stade y’akarere ka Rubavu yongeye kwihuza na Seninga Innocent nk’umwe mu bantu bayo yizeye bayifasha kuguma mu kiciro cya mbere.

Iyi kipe iherereye ku mwanya wa cumi na gatatu n’amanota cumi n’ane ikaba irusha amanota abiri gusa ikipe ya Vision FC na Kiyovu sport ziri mu zimanuka kuko aya makipe yombi afite amanota 12 gusa, si umutoza gusa iyo kipe yasinyishije ngo bayifashe kuguma mu kiciro cya mbere kuko bongeyemo abandi bakinnyi barimo na Mugeni Fabrice wasezerewe n’ikipe ya Musanze FC gusa Etincelles yo ikaba yamugiriye ikizere.

Iyi kipe Seninga Innocent yasanze ifitwe n’umutoza wari uwa kabiri Kalisa Francois,mu kiganiro Seninga yagiranye na Radio y’igihugu yavuze ko agarutse kugarura Etincelles mu makipe meza mu gihugu kuko ubundi Etincelles atari ikipe yo kumanuka, yasoje yizeza abafana ko bagomba kuza gushyigikira iyi kipe kuko ibyiza byo bazabigeraho nta kabuza.